#Kuganuza
Explore tagged Tumblr posts
Text
Ubutumwa bwa FDLR ku Munsi Mukuru w’Umuganura 2017
Bacunguzi, Bacunguzikazi, Nshuti, Bavandimwe;
Nimugire UBUTABERA buzatuma tugira AMAHORO arambye, UBWIYUNGE nyabwo n’AMAJYAMBERE kuri bose.
Nk’uko tubimenyereye, tariki ya 01 Kanama ni umunsi ngarukamwaka Abanyarwanda twese twizihizaho umunsi mukuru w’UMUGANURA. Mu muco nyarwanda, igihe cy’ihinga iyo cyabaga kigeze, ababyeyi bahaga abana babo imbuto y’amasaka bakabiba. Igihe cy’isarura abana bagafata ku byo bejeje mbere bakabishyira ababyeyi babo aribyo bitaga KUGANUZA. Ayo maturo yabaga abonetse hamwe n’umusaruro bwite w’ababyeyi nibyo byategurwagamo umuganura wagombaga gusangirwa n’ umuryango wabo wose.
Uwo muco mwiza wo gusangira no kwishimira ibyagezweho mu buhinzi watumaga Abanyarwanda barushaho gusabana no kunga ubumwe bigatuma barushaho kubana mu mahoro ya kivandimwe. Nyuma y’akaga kagwiriye u Rwanda, agatsiko ka FPR kari ku butegetsi kaciye imbuto y’amasaka mu turere tumwe na tumwe tw’u Rwanda, gakenesha abaturage kabateza inzara kataretse kubacamo ibice no kubagira ba nyamwigendaho. Nguko uko uwo munsi w’Umuganura wahindutse uw’ubwigunge n’amaganya aho kuba uw’ubusabane na gahuzamiryango. Mbega ishyano!
Bacunguzi, Bacunguzikazi,
Muri iki gihe twibuka Umunsi w’Umuganura, ntitwabura kuzirikana ko hari benshi mu banyarwanda bari mu kababaro baterwa n’uko batawijihije uko bikwiye: – Bamwe bakomeje guhezwa mu gihugu cyababyaye bikababuza gusangira n’abavandimwe babo ibyiza by’igihugu; – Imibereho mibi y’Abacunguzi bari muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RD Congo) cyane cyane abari mu makambi ya KISANGANI, KANYABAYONGA na WALUNGU; – Mu gihugu cyacu bamwe baricira isazi mu jisho abandi bagakubitira abana kuryama. Ikibabaje ariko ni uko hari abadamaraye babikesha kunyunyuza imitsi y’abo bahejeje mu butindi. Abo se basangira bate umuganura? – Abari mu magereza n’abicwa urubozo bo ibyo kuganura ntibibareba. Izi ngorane zose n’ibindi bibazo byose byugarije Abanyarwanda, ntitwakwibagirwa ko ari ingaruka zo kuba twarabuze uburenganzira ku gihugu no mu gihugu cyacu. Niyo mpamvu dukomeje gusabwa kongera imbaraga tugamije kusa ikivi twatangiye cyo kubohoza gakondo yacu n’Abanyarwanda.
Bacunguzi, Bacunguzikazi,
Ngo ahari ubushake haba n’ubushobozi. Aho turi hose tugomba kurangwa no gukora twirinda ubunebwe kandi tunarwanya abarangwa n’umuco mubi wo kunyunyuza imitsi y’abandi. Umusaruro uturutse mubyo dukora dukomeze tuwushimire Imana Rurema kandi tunawusangire n’abo dufatanije urugamba rwo kwibohora. Kwamagana twivuye inyuma ibidutanya tukimika ibiduhuza bigomba gukomeza kutubera umugenzo mwiza uranga buri Mucunguzi. Dukomeze dushyigikire umuco mwiza w’ubusabane nyabwo kuko ari intambwe idutoza kuzasangira ibyiza by’ejo hazaza. Turusheho kugororokera IMANA tunayisaba ko mu minsi iri imbere twazizihiza umunsi mukuru nk’uyu turi ku butaka bw’abasokuruza.
HARAKABAHO URUGAGA RWACU FDLR; HARAKABAHO ABACUNGUZI, ABACUNGUZIKAZI N’INSHUTI Z’URUGAGA; HARAKABAHO UMUNSI MUKURU W’UMUGANURA. HARAKABAHO UBUSABANE MU BANYARWANDA.
Bikozwe ku wa 23 Nyakanga 2017.
Sé
BYIRINGIRO VICTOR
General Major
PRESIDENT ai des FDLR
#Umuganura#Kuganuza#Sebahinzi#Hutu#Abahutu#Rwanda#Harvest#culture#revolution#umuco#nyarwanda#FDLR#Abacunguzi#Rubanda#Socialism#Rwandan Socialism#Communalism#First-Fruits Festival#First Fruits Festival#Umuganura2017#Habyarimana#August#August 1st#Kanama#01 Kanama
0 notes