#IjishoRyaRubanda
Explore tagged Tumblr posts
ishyakakomunistirwanda · 8 years ago
Text
Ijisho rya Rubanda: Nahimana kandida w’agakingirizo ka sewabo Rukokoma na mpatsibihugu muri gahunda yo gushimangira Kalinga nshya ya Kagame
Ijisho rya Rubanda ntirihumbya kuburira abanyarwanda cyane cyane abari mu gihugu no mu karere k’ibiyaga bigari. Niyo mpanvu uyu munsi rizinduwe no kongera kuburira buri wese ngo hatagira ugwa mu mitego w’umushi Nahimana Thomas nkuko benshi bawuguyemo mu gihe cya se wabo Twagiramungu Rukokoma.
Ibi kandi bikaba ari umushinga wa Mpatsibihugu witwa “Enough project” ukomeje gushyirwa mu bikorwa binyuze kuri abo bagabo bombi doreko umunyarwanda yagize ati “Abo bo, bakunda amafaranga nk’abayataye. Abo ni abashi”
Ntabwo turi busubire birambuye mu mateka y’uwo mukambwe waje kwiyamamaza avuga bya nyirarureshwa ko aje guhangana na Perezida Kagame mu mwaka wa 2003 kandi yari yoherejwe na Mpatsibihugu wifuzaga gukomeza kwikoranira na Kagame mu nyungu ze ariko ayo matora agatanga isura ku isi yose ko yanyuze muri demukarasi.
Ibi byose byakozwe ku isiri na Bwana Rukokoma Faustin Twagiramungu. Nyamara Rubanda yari inyotewe n’impinduka mu Rwanda yari yishimiye uyu mukandida ndetse inamubonamo umucunguzi wari uje kubakura ku ngoyi ya FPR.
Uko byarangiye rero ntawe utabizi, muri make n’uko Bwana Twagiramungu Faustin yamaze kurangiza misiyo yarimo, amatora yararangiye yifatira indege asubira mu Bubirigi aho yasanze abamutumye baramaze kumugurira inzu y’umutamenwa ndetse n’umushahara we uteguye ubu akaba atunze atunganiwe. Naho rwa rubyiruko n’abandi baturage bamwirutse inyuma ubu abatarishwe barafunzwe cg bagizwe abatindi cg ibicibwa mu gihugu.
Ubu rero Hari kandida w’icyaduka ariwe “Padiri” Thomas Nahimana umushi nka Rukokoma ugarukanye umushinga nk’uw’icyo gisekuruza cye. Ijisho rya Rubanda riraburira rubanda kuba maso. Birazwi ko abenshi muri rubanda ruri mu gihugu banyotewe no kwibohora ndetse hari abiyemeje kurwana urugamba batihishahisha bari mu mashyaka amwe akorera hanze ndetse no mugihugu imbere.
Bwana Nahimana agenda ashakisha bamwe muri abo barwanashyaka akabashitura akabakura muri ayo mashyaka basanzwe barimo akababwirako ariwe kandida w’amizero y’abanyarwanda kandi ko bamuyoboka bakitegura kumwakira. Ariko nyamara siko byagendekeye bamwe kuko harimo abo DMI yatoraguye abenshi bageze muri Rweru kera abandi barafunzwe bakatiwe imyaka myinshi. Ijisho rya Rubanda rifite gihamya za bamwe muri abo baturage.
Urugero ni infungwa ubu iri kurira ayo kwarika yivugira ukuntu Nahimana bandikiranaga banaganira umunsi ku wundi ko ndetse no munyandiko zatumye bamucira igihano hafi cyo gupfa bifashishije ibiganiro yagiranye n’uwo mukuru w’abataripfana hamwe na Madame Kansige wari warabujije amahoro iyo mpirimbanyi ngo imushakire abarwanashyaka mu hihugu hose.
Nyamara uwo muturage ndetse n’abo bose bakoranaga bitegura Bwana Nahimana na Madame Kansinge, bose bari mu gihome abandi baratorongeye ngo iyo bagerageje kuvugisha cyangwa kubatumaho abo bataripfana bari ba sebuja ngo ntibashaka no kunva amazina y’izo nfungwa.
Ijisho rya Rubanda rero rishingiye ku ntabaza z’aba banyarwanda bishinze Bwana Twagiramungu Rukokoma “n’akana ke” Bwana Thomas Nahimana rihanuriye byimazeyo kudakomeza kugwa mu mutego w’abanyapolitiki baza kubayobya biyita abakandida baje guhangana mu matora kandi ari ba gatumwa bibereye muri gahunda z’inyungu zabo bakaza kumarisha Rubanda babagusha mu menyo ya FPR.
Ijisho rya Rubanda rizagaruka birambuye kuri aka kababaro k’izo mpirimbanyi zakoranaga na Bwana Nahimana Thomasi zasizwe mu kangaratete n’uwo mukandida w’icyaduka ubu wadukanye ikarita yo kujijisha no kurangaza Rubanda ngo ni “guvernoma” yo mubuhungiro kandi arimo kunoza umugambi wa mpatsibihugu yamutumye gusenya opposition nyarwanda.
Banyarwanda mube maso mwe kugwa mu mutego w’ibisahiranda.
Furaha Feza, Ijisho rya Rubanda.
0 notes
ishyakakomunistirwanda · 8 years ago
Text
Ijisho rya Rubanda: Mu Turere twa Ngororero, Musanze n’Akarere ka Ngoma, Umurenge wa Remera, Akagali ka Kamvumba na Nyamagana, Ibintu Bigeze iwa Ndabaga
Kagame n’agatsiko ke kibumbiye muri FPR bakoje gucura abaturage bufuni ba buhoro mu rwego rwo kubakenesha bakabica bahagaze.
Mu minsi ishize mwumvise ko mu karere ka Ngororero abaturage begereye imirima y’icyayi, leta yafashe icyemezo cyo kubarandurira ibirayi bitarera kubera ko ngo abaterankuga ba leta bagomba kuza gusura imirima y’icyayi noneho leta ikaba itarifuzaga ko basaga hafi aho hahinzwe ibirayi.
Ese koko abo baturage bahinze ibyo birayi mumasambu yabo bahuriye he n’icyayi? None se barahinze birinda bigera igihe cy’ibagara iyo leta itabibona? Ibigaragara ni uko leta ishaka kwicisha abaturage inzara. Ibi birayi abaturage barabirandujwe mu gihe mu rwanda ibirayi bisigaye bifatwa nk’inyama y’iroti. Mushobora kwiyumvira uko byagenze kuri iyi link: https://www.youtube.com/watch?v=r_oIMpJqBNY
Ese ubu ntibigaragara ko inzara z’urudaca nka Nzaramba n’izi zugarije abanyarwanda , leta ya FPR ibifitemo uruhari? Ese ntibigaragara ko paul Kagame n’agatsiko ke batitaye ku mibereho ya rubanda?
Nyuma y’uko mu karere ka Musanze, guhinga amasaka bisigaye bifatwa kimwe no guhinga urumogi noneho mu karere ka Ngoma umurenge wa Remera akagali ka Kamvumba na Nyamagana haravugwa ifungwa ry’abaturage ngo bazira ko muri kino gihe cy’ihinga bahinze ibishyimbo kandi bari barategetswe guhinga ibigori.
Aba baturage bafungiye ku biro by’umurenge. Kugirango ufunzwe avungurwe agomba kubanza gutanga amafaranga ibihumbi icumi 10000frw. Gusa ngo umaze umunsi atarayatanga ngo ajyanwa gufungirwa muri gereza ya Nsinda.
Umwanzuro
Uko bigaragara iyi leta ya Paul Kagame n’agatsiko ke kibumbiye muri FPR bagambiriye kwicisha inzara rubanda no kubakenesha kugirango batazigera bazamura umutwe. Ese ibi bizarangizwa n’iki? Aho bigeze Rubanda igomba kwirengera kuko Umucunguzi ni Rubanda ubwayo. Paul Kagame yararahiye ko atazigera yicarana n’abo batavuga rumwe ngo bashakire hamwe umuti w’ibibazo.
Ikigaragara rero ni uko IGISIRIKARI N’INTWARO ARIYO NZIRA YONYINE IZABOHORA Rubanda niba Kagame adashaka kumvikana na Rubanda. Gutyo rero, abasore n’inkumi za Rubanda bamenyeko nta mutabazi uzaturuka hanze, kandi ko kwibohora bizasaba ukwitanga. Buri wese rero akwiye kumva ko kubohoza u rwanda n’abanyarwanda bimureba akitanga atizigamye maze agafatanya n’abandi bacunguzi uko ashoboye kose. Harakabaho Umucunguzi kandi Umucunguzi ni Rubanda.
Akarere ka Ngoma,
Ijisho rya Rubanda.
0 notes
ishyakakomunistirwanda · 8 years ago
Text
Ijisho rya Rubanda: Gikongoro - Abaturage Bamaze Iminsi Bicwa Urwagashinyaguro Leta Ikinumira
Tumblr media
Amakuru ari kutugeraho ava mu cyahoze kitwa Gikongoro ubu basigaye bita Intara y’Amajyepfo aravuga ko muri ako gace hamaze iminsi habera ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, abantu bataramenyekana bakaba bari kwica rubozo abaturage bo muri ako karere ariko ari leta n’ibinyamakuru byayo bakaba bararuciye bararumize!
Ijisho rya rubanda ritajya rigoheka rero ryashatse kumenya imvo n’imvano y’ubwo bwicanyi ryegera bamwe muri abo baturage batubwira uko babibona!
Babanje kutubwira ukuntu ubu bwicanyi buri gukorwa kinyamaswa, ibintu bari batarabona mu buzima bwabo! Umubyeyi umwe yatubwiye ati: “ibintu biri kubera muri uru Rwanda birarukungurira”, mu gahinda n’amarira menshi uwo mukecuru yatubwiye na none ati: “mwana wanjye wabaho wari wabona aho bafata umuntu bakamunoboramo amaso, bagaca ururimi, bakamukata ibice bye by’ibanga n’ibindi byo mu nda?” Arongera ati ibi birenze ukwemera!
Iki kibazo ngo bakaba barakigejeje kuri police n’ubuyobozi bw’ingabo ariko ngo bakaba babona baravuniye ibiti mu matwi bakaba ntacyo bitayeho kandi ngo hamaze gupfa abantu benshi bazira ubwo bwicanyi ndengakamere!
Ubwo ijisho rya rubanda ryari muri bus iva aho bita muri Nshili ryerekeza i Butare ryagerageje kugenda ryumva kuri icyo kibazo, kuko nubwo abantu mu Rwanda batinya kuvuga, harimo abasaza babiri basheshe akanguhe kuburyo bo kuvuga ntacyo bishishaga nibwo batangiye kuganira ku rupfu rw’umusore tutabashije kumenya neza amazina ngo ukomoka aho muri nyaruguru i Kibeho, ngo ubwo yarimo ataha ajya imuhira akaba yarivuganywe n’abo bagizi ba nabi bibasiye intara y’amajyepfo, mu gahinda kenshi bagiraga bati: “uyu mwana reba yarokotse ubwicanyi bwa 1994, ise buramutwara none ndebera nawe urwo apfuye, bati nabe niyo aba yarigendeye kera ntapfe uru rupfu rw’agashinyaguro aka kageni!”
Ngo yakuwemo amaso, imyanya myibarukiro amenyo n’inyama zo mu nda! Abantu wabonaga bateze amatwi abo basaza ariko bakirinda kugira icyo bongeraho ukumva bahigima gusa banimyoza!
Ijisho rya rubanda rero rikaba rihamagarira leta ya Kagame kwita k’umutekano w’abanyarwanda by’umwihariko uwabatuye muri aka karere k’amajyepfo!
Gusa muri ino minsi leta ifite ikibazo cya cash, hari kuvugwa ko yaba yarabonye isoko rikomeye ry’ibice binyuranye by’imibiri y’abantu ngo bakaba babigurishiriza mu Bushinwa!
Kuko ntibyumvikana ukuntu igihugu kivuga ko kiza imbere y’Amerika mu gucungera umutekano, none kikaba kidafata izi nkozi z’ikibi!
Ijisho rya rubanda rikaba ryihanganishije imiryango imaze iminsi ibura abayo muri iri hururu ry’ubucuruzi bw’icyaduka bw’ibice by’imibiri y’abantu burimo gukorwa na FPR !
Ijisho rya rubanda rikomeje gukurikiranira mu mizi iby’iki kibazo, rikazabagezaho icyo itohoza ryagezeho, dore ko no mu bitaro usanga abantu barwaye n’igicurane mu kanya gato ukumva ngo inzogera irirenze. Murwego rwo kwiba ibice by’imibiri ngo bitwaza autopsie aribwo bikuriramo ibyo bashaka! N’akataraza ni umwana w’umunyarwanda!
Umwanzuro
Ese Rubanda izakomeza kwicwa irebera kugeza ubwo ishize? Ntabwo rubanda ikwiriye kwirirwa itegereza ko hari uzagira icyo ayimarira. Igihe kirageze ko twumva neza ko Umucunguzi ari rubanda ubwayo. Kubera iyo mpmavu, abasore n’inkumi ba Rubanda bamenyeko nta mutabazi uzaturuka hanze, kandi ko kwibohora bizasaba ukwitanga. Niba Kagame n’agatsiko ke nta rundi rurimi bashaka kumva, igisirikari n’intwaro niyo nzira izaba isigaye yonyine yo kubohoza Rubanda. Harakabaho Rubanda kandi Umucunguzi ni Rubanda.
Ijisho rya Rubanda.
0 notes